

ALEN
Biography
Alen ni umuhanzi wo murwanda umuhanga mu kuririmba Injyana ya Hip hop , akaba azi no kwandika imirongo irimo amagambo akarishye kandi yuzuye ubutumwa, (Rapper & freestyle rapper) umwe mu ba rapper b'abahanga mu Rwanda bafite ibikorwa bitanga icyizere cy'ahazaza heza h'umuziki.
Amazina ye asanzwe ni Munyarugerero Ngabo Alexis, yavutse tariki 21/02/1994 avukira mu mujyi wa Goma RDC ariko akurira i Rubavu, ni Mwene MUNYARUGERERO Nzamuye na Nyinawinkanda Collette, akaba bucura mu muryango w'abana 7. Amashuri abanza yayigiye mu mujyi wa rubavu, aza gukomereza ayisumbuye kuri ESEGI (Gisenyi) aho yavuye yerekeza mu cyiciro cya 2 cy'amashuri yisumbuye kuri GAS ishyuri ryisumbuye ry'abadiventisiti mu ishami ry'iimibare Computer science na Economy. Alen yaje gukomereza amasomo ye muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) ishami rya Gikondo (SFB) aho yiga ibijyanye n'ikoranabuhanga mu Bucuruzi (BIT Business informatic technology).
Alen yatangiye umuziki yiga mu mashuri yisumbuye aho mu mwaka wa 2013 aribwo yagiye muri studio bwa mbere afite imyaka 17. Icyo gihe ariko yakoraga mu ndirimbo z'abandi yafashaga muri studio. mu mwaka wa nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yakoze ari wenyine, indirimbo yise"Ikinyoma" hamwe n'izindi nyinshi yagiye aririmbamo akoranye n'abandi bahanzi.
Mu mwaka wa 2017 nibwo Alen yakoze indirimbo yitwa "Confidence" yafatanyije na Pasco, anakorana na Kenny Kennedy iyitwa "Reka ngende" n'izindi yafatanyije n'abandi bahanzi ubwo icyo gihe yakoreshaga izina rya Alen G. Mu ntangiriro z'umwaka wa 2018 Alen yasohoye indirimbo ikozwe mu buryo bw'amagambo atarimo ibicurangisho byinshi, iyi ikaba ari n'injyana y'imiririmbire akunda kurusha izindi. iyi ndirimbo yayise "Freestyle 1" ndetse na nyuma y'aho mu kwezi kwa 11/2018 asohora iyo yise " Freestyle" kuri ubu arimo kurangiza umwaka wa nyuma wa Kaminuza aho ateganya guhita yongera ingufu ashyira mu muziki no kumenyekanisha ibihangano bye.
