LUCKY COCO
Artist
LUCKY COCO

LUCKY COCO

Rwanda
0Followers
·
318Views
·
6Hits

Biography

Lucky Coco Ubusanzwe witwa Ruhimbaza Consolée ni umuhanzikazi wo mu Rwanda akaba umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo ukora injyana ya RnB.

Yavutse ku itariki 4/07/1994, arangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013, aho yize ibijyanye n'amateka ubumenyi bw'isi n'ubukungu. 

Yatangiye umuziki muri 2014 aho indirimbo yahereyeho ari iyitwa "Komeza ukine" yakoreye muri F2K studio ikorwa na Producer T Brown. Iyi ndirimbo ikaba yarakunzwe n'abatari bake ndetse ikorerwa amashusho mu mwaka wakurikiyeho wa 2015, amashusho yagaragazaga urwego rwo hejuru yari atangiriyeho.  Nyuma y'aho Lucky coco yakoze izindi ndirimbo nazo zagiye zikundwa nka "Izina" , "Ndakwiyeguriye", "Iyo nkubona" n'izindi....

Lucky Coco yaje guhagarika gukora indirimbo muri Studio nyuma yo kubona ko umusaruro wabivagamo udahagije, atangira gukora umuziki mu buryo bwa Live, aho aririmba indirimbo zakunzwe cyane, zaba izo mu Rwanda za Kera n'izo mu mahanga, akaba ari nabyo agikora kugeza ubu.