KENNY KENNEDY
Artist
KENNY KENNEDY

KENNY KENNEDY

Rwanda
0Followers
·
275Views
·
70.6Hits

Biography

Kenny Kennedy ni umuhanzi wo mu Rwanda ukora injyana ya RnB,  Afrobeat na Pop akaba atuye mu Mujyi wa Rubavu ariko agakorera umuziki we aho i Rubavu no mu mujyi wa Kigali.

Amazina ye asanzwe ni Ndezeye Kenny, yatangiye umuziki we yitwa Kenny Chris nyuma aza gufata izina rya Kenny Kennedy ari naryo akoresha mu buhanzi kuri ubu. 

Kenny yavutse tariki 21 Ukuboza 1995, avukira mu mujyi wa Gisenyi. Se Umubyara yitwa MUSONERA Jean Pierre naho nyina akitwa Nirere Alphonsine,avuka mu muryango w'abana 7. Amashuri abanza yayigiye mu mujyi wa rubvu, aza gukomereza ayisumbuye kuri ESEGI (Gisenyi) aho yavuye yerekeza mu cyiciro cya 2 cy'amashuri yisumbuye kuri ESBF mu ishami rya Computer science na management.

Kenny Kennedy yakundaga umuziki kuva akiri muto, aho muri Tronc commun yari yaratangiye kujya mu bikorwa by'umuziki aho yigeze kujya mu itsinda ry'umuziki ritigeze rikomera, nyuma abarigize baza gutandukana bahinduye ikigo bigagaho. Mu mwaka wa 2016, ubwo yigaga mu mwaka wa 5 w'amashuri yisumbuye nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Nzakwiratana" iyi ikaba yaramenyekanye ariko ntiyagera kure cyane bitewe n'amasomo. mu mwaka wa 2017, yongeye gukora indirimbo yafatanyije n'abandi bahanzi nka "Pasco" na "Alen" bayita "Reka ngende". Kenny Kennedy  yaje kumenyekana cyane mu mwaka wa 2018, ubwo yakoranaga indirimbo n'umuhanzikazi w'umurapper uzwi cyane Young Grace indirimbo bise "Uri umwe" ikaba yarakunzwe cyane n'abantu batandukanye. kuri ubu afite indirimbo yise "Njye nawe" yasohotse mu kwezi kwa 11/2018.