KHALFAN
Artist
KHALFAN

KHALFAN

Rwanda
0Followers
·
249Views
·
9Hits

Biography

Khalfani ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip-Hop.

Amazina ye asanzwe ni  Nizeyimana Odo Khalfan, yavutse mu 1992 avukira mu Mujyi wa Kigali ku Kimironko. Ni umwana wa gatandatu mu muryango w’abana umunani. Yarangije amashuri yisumbuye mu 2011, uretse kuba ari umuhanzi akora akazi k’ibijyanye n’amashanyarazi ‘electricite’

Khalfan yatangiriye mu itsinda rya Home Boys nyuma abarigize baza gushyirwa muri Tuff Gang na Jay Polly. Abandi bahanzi bari barigize bashinze irindi ryitwa Stone Church. Yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki ubwo yakoranaga indirimbo na Bulldogg na Fireman bise "Uvutse Ni Inde", mu mwaka wa 2013 ubwo aherekeza Bull Dogg amufasha kuririmba (Backup singer) mu irushanwa rya PGGSS3, ari nabwo benshi batangiye kumumenya.

Mu mwaka wa 2017 nibwo Khalfan yatangiye kwigaragaza cyane, ubwo yasohorag indirimbo zitandukanye zagiye zimenyekana cyane