

MFURA RWANDA
Biography
Mfura Rwanda ni umuhanzi wo mu Rwanda ugitangira umuziki akaba aririmba injyana ya Rap. Amazina ye asanzwe ni NIYONSHUTI Alloys, yavutse tariki 29/08/1995 akaba akomoka i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo ho mu ntara y'uburasirazuba ariko kuri ubu akaba atuye mu Karere ka Nyarugenge aho akora Business mu buzima busanzwe bwa buri umunsi.
Mfura Rwanda yakundaga umuziki kuva akiri muto aho yasengeraga muri ADPR ndetse akanaririmba muri korali, gusa yaje kujya mu njyana ya Rap kuko ariyo yakundaga, akavuga ko adakora Hip hop ahubwo ko aririmba Rap gusa.
Indirimbo ye ya mbere yashyize hanze ni iyitwa "My Love" yasohoye mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2019 anayikorera video iri Ku rwego rwiza cyane mu muziki aho yakunzwe n'abatari bake ndetse ikaza mu zikunzwe cyane mu gihe yasohokeye.
