ISRAEL MBONYI
Artist
ISRAEL MBONYI

ISRAEL MBONYI

Rwanda
0Followers
·
348Views
·
1.5kHits

Biography

Israel Mbonyi Ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana (Gospel) mu Rwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zituje zamenyekanye cyane mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 2015.

Amazina ye asanzwe ni Israel Mbonyicyambu, yavutse ku itariki 20/05/1992, avukira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Ni mwene Bizimana Shushe Jean Claude na Murorunkwere Dorcas akaba ari umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi: abahungu 3 n’abakobwa 4. Israel Mbonyi yaje Kuza mu Rwanda hamwe n’umuryango we ubwo yari afite imyaka 5 gusa mu mwaka wa 1997. 

 Amashuri abanza yayize kuri EP Kabusunzu ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ayisumbuye (icyiciro rusange) ayiga kuri ESN i Nyanza, icyiciro cyisumbuye agikomereza muri Ecole d’Arts ku Nyundo mu ishami ry’Imibare,Ubutabire n’Ubugenge (Math ,Chemistry and Physics).icyo gihe ishami ryigisha umuziki ryari ritarahagera.

Israeli Mbonyi yakuriye muri Korali kuva akiri muto ariko icyo gihe yaracurangaga gusa, ntiyakundaga kujya mu baririmba. Kuva mu mashuri abanza ndetse no mu mashuri yisumbuye yagiye aba muri korali zitandukanye nk’iyitwa ga “Groupe de Louange” i Nyanza n’irindi tsinda ryitwaga Amani. Muri icyo gihe Israeli Mbonyi Yajyaga ahimbira indirimbo abandi bantu ndetse rimwe na rimwe agahimbira amakorari Korali.

Ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2010 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye, gusa icyo gihe indirimbo ze ntizamenyekanye kuko yahise ajya kwiga mu Buhinde muri Kaminuza ya Annamalai University aho yize Ibijyanye n’imiti (Pharmacy)

Ubwo yari ku ishuri mu buhinde yahuye n’inshuti ye yitwaga Bruce Higiro wari ufite ubumenyi kuri programu za mudasobwa zitunganya umuziki. Icyo gihe nibwo batangiye gukora indirimbo zimwe na zimwe Israel Mbonyi yari Yarahimbye bakazikorera mu cyumba babagamo batagiye muri Studiyo kubera ko nta bushobozi buhagije bari bafite bwo kwishyura studiyo igezweho mu gihugu cy’amahanga. Icyo gihe ariko babashije kwishakira tumwe mu dukoresho duciriritse twabafashaka gufata amajwi no gucuranga, hanyuma Buruce akaba ariwe utunganya amajwi kuri Laptop ye mu rugo, indirimbo za mbere za Israeli Mbonyi ziba zisohotse gutyo.

Nyuma y’igihe gito Israeli Mbonyi yatunguwe no kumva Indirimbo ze zarageze mu Rwanda nta ruhare abigizemo, zikwirakwizwa hose, ku mbuga nkoranyambaga, zicurangwa ku maradiyo, Ku mudoka zitwara abagenzi, n’ahandi…… ku buryo mu minsi mike yari amaze kuba Icyamamare mu Rwanda, mu gihe abantu benshi bamukundaga bataranamubona., aha hari mu mwaka wa 2015 umwaka wahiriye Israeli Mbonyi mu mateka y'umuziki we ku buryo we yabifataga nk'ibitangaza by'Imana. Indirimbo nka “Yankuyeho Urubanza’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Yesu Number 1', ‘Ku Migezi’ “Ku migezi”, “Nzi ibyo nibwira kubagirira”, “Ku musaraba” n’izindi., zarabiciye biracika muri icyo gihe.

Muri uyu mwaka wa 2015 ubwo yaburaga igihe gito ngo Asoze amashuri ya Kaminuza mu buhinde nibwo yashize hanze album ye ya mbere yise “Number one” iriho indirimbo 8, zirimo izo twavuze haruguru. Muri uyu mwaka nibwo Israeli Mbonyi yegukanye ibihembo 2 muri muri Groove Awards 2015 nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo mwiza w’umwaka (Best Writer of the Year) n’umuhanzi mwiza w’igitsina gabo w’umwaka (best male artist of the year) yabonye yibereye mu Buhinde.

Nyuma yo kurangiza amashuri ye mu Buhinde Israeli Mbonyi yagarutse mu Rwanda aho yakiririwe n’abafana be bari bamutegerezanyije amatsiko, akomeza gukora indirimbo zakunzwe na benshi ari nako akoresha ibitaramo byitabiriwe cyane kurusha ibindi bitaramo byose bihuriramo abahanzi mu njyana ya Gospel.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yashyize hanze Album ye ya kabiri yise “Intashyo” yashyizwe hanze taiki 10/12 /2017 mu gitaramo cy’amateka cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Iyi album yariho indirimbo 6 arizo: Ibihe, indahiro, Sinzibagirwa, Hari ubuzima, Ku marembo y'ijuru na Intashyo. Muri uyu mwaka kandi yanabaye umuhanzi w’umwaka muri “Groove Awards 2017”

Mu mwaka wa 2019, Israeli Mbonyi Yongeye kwegukana igihembo cya Best Gospel Artist Muri Salax Awards 7

Kuri ubu Israeli Mbonyi ari Gukora album ye ya 3 aho agenda shyira hanze buhoro buhoro zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize.