SITI TRUE KARIGOMBE
Artist
SITI TRUE KARIGOMBE

SITI TRUE KARIGOMBE

Rwanda
0Followers
·
160Views
·
285.1Hits

Biography

Kaligombe ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Hip hop. uyu musore uzi kuvuza Ingoma, kwandika indirimbo akaba n'umu producer, ni umwe mu bahanzi Nyarwanda barangije amasomo mu ishuri ry'umuzika ryo ku Nyundo, aho yahise yinjira mu Njyana ya hip hop izamo umwihariko wa Gakondo ya Kinyarwanda, indirimbo ze nyinshi zikaba zikunze kugaragaramo ibyivugo.

Umuziki yawutangiye mu mwaka wa 2011 aho yabaga mu itsinda "street soldiers",  yamenyekanye ku ndirimbo zo mu njyana ya hip hop nka "Imbarutso" yo muri 2012 n'izindi zitamenyakanye.

City True Karigombe yaje kuva muri iri tsinda aza gutangira umuziki ku giti cye aho yahise ajya kwiga mu Ishuri ry'umuziki ku Nyundo, maze atangira gusohora indirimbo ku giti cye mu mwaka wa 2017, aho indirimbo ye ya mbere yitwaga "Never Give Up" yasohotse mu mwaka wa 2017.  Nyuma y'aho yaje gukora izindi nyinshi nka "Kigali Party" iyi yanayikoreye muri Kina Music ikaba yarakunzwe cyane n'abatari bake bamenye umuhanzi Karigombe. MU mwaka wa 2018 yafatanyije na Bulldogg na Mani Martin mu ndirimbo yise "Muduhe inzira" aza no gukora indirimbo yise "Urudashoboka" ari nayo aheruka gushyira hanze.