BUSHALI
Artist
BUSHALI

BUSHALI

Rwanda Music Video
0Followers
·
181Views
·
2.5kHits

Biography

HAGENIMANA Jean Paul ni umuhanzi nyarwanda uzwi cyane kwizina rya Bushali, Bushali kandi ni we nkingi ya mwamba y'injyana nshya yitwa Kinyatrap. Yayihimbye afite imyaka 24 gusa, maze avanga injyana ivuye hanze n'umuco gakondo wacu.

Umudiho we utandukanye n'iyindi, Ihuza uburyo bwo kuririmba budasanzwe, ibisigo, n'ingoma zifite imbaraga, bigatuma Trap ihinduka umwimerere w’Abanyarwanda.

Ni umuhanzi ufite impano idasanzwe yo guhuza ibya kera n'ibigezeweho. Ibi nibyo bituma afatwa nk’umwe mu bahanzi b’ejo hazaza h’umuziki w’u Rwanda. Bushali yatangiye kugaragara mu muziki mu mwaka wa 2016. Avuka mu muryango w'abana barindwi, akaba yaragize igitekerezo cyo gukora umuziki utandukanye n'uwo bandi bakoraga. Ntabwo yifuzaga kwigana injyana za America gusa, ahubwo yashakaga uburyo yahuza injyana igezweho n'imivugire ndetse n'umuco w'i Kigali, cyane cyane mu gace k'i Nyamirambo aho yakuriye.Umwaka wa 2018 ni wo wabaye imbarutso ikomeye mu mateka ye

:Guhanga Injyana: Bushali, ari kumwe n'abandi bahanzi nka B-Threy na Slum Drip, bashinze injyana bise Kinyatrap. iyi njyana ntabwo yari imudiho gusa, ahubwo yari uburyo bushya bwo gukoresha ururimi rw'ikinyarwanda (slang) mu muziki wa Trap. Indirimbo "Nituebue": Mu Ugushyingo 2018, nibwo hasohotse indirimbo "Nituebue". Iyi ndirimbo yahinduye amateka, ituma Kinyatrap imenyekana mu gihugu hose kandi ituma Bushali n'abo bafatanyaga bamenyekana nk'abahanzi b'abahanga Alubumu ya mbere, Muru uwo mwaka kandi yasohoye alubumu ye ya mbere yise "Nyiramubande", yagaragaje ko ari umuhanzi uzi kuvuga amateka n'ubuzima bwo mu muryango nyarwanda.