Artist
Z
ZUBA RAY
Rwanda
0Followers
·2Views
·318.5Hits
Biography
ZUBA RAY amazina ye bwite ni Uwase Soleil Irahari ni umuhanzikazi nyarwanda ukora muzika yo mu njyana ya R&B na Afropop , yavutse mu mwaka wa 2005. Yakuriye mu muryango wifuzaga ko yakurikira amasomo asanzwe y'ubumenyi (PCB: Physique, Chimie na Biologie) mu mashuri yisumbuye. Gusa kubera urukundo rukomeye yakundaga umuziki, yaje gutoroka iwabo ajya kwiga mu Ishuri ry'Umuziki rya Nyundo (Rwanda School of Music).
Yaje gusoza amasomo ye y'umiziki muri uyu mwaka wa 2025, aho ndetse yitwaye neza cyane mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye cya Leta, agatsinda ku manota 85.45%.Yerekanwe ku mugaragaro nka muhanzi mushya wa Kina Music muri Nzeri 2024, asanga abandi bahanzi barimo Nel Ngabo. Yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Igisabo" yanditswe ikanatunganywa na Clement, yakiriwe neza cyane. Nyuma yaho, yagaragaye bwa mbere ku rubyiniro mu gitaramo cyo kumurika Album yise "Vibranium" ya Nel Ngabo na Platini P.
