Artist
S
SHEMI
Rwanda Afrobeat
0Followers
·1Views
·480.9Hits
Biography
Shema Mico Gibril, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Shemi, ni umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo z’urukundo (R&B/Pop) w’Umunyarwanda, ukomeje kwandika amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda , Shemi yavutse ku wa 20 Ugushingo 2004. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akaba ari we mwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu. Shemi kandi afitanye isano ya hafi y’amaraso na The Ben (Mugisha Benjamin), (The Ben ni musaza wa nyina wa Shemi). Ibi byatumye akura akunda umuziki kandi abona urugero rwiza rwamufashije. Yize amashuri yisumbuye ku kigo cya Glory Academy mu ishami rya Networking. Yasoje amashuri yisumbuye mu mpera z'umwaka wa 2024, urugendo avuga ko rwamugoye cyane kubera kubangikanya amashuri n’ubwamamare bwa muzika bwari bwatangiye kuzamuka cyane.
Shemi yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2022. Inyungu n’impano ye byayobowe kandi bireberwa hafi n'umujyanama we Habimfura Romeo (Romiyoo), ari na we utunganya indirimbo mu nzu ya Loud Sound ,Izina rya Shemi ryagize uburemere bwinshi binyuze mu ndirimbo ye yise "Peace of Mind". Izindi ndirimbo zatumye amenyekana biruseho harimo: Ntibanyurwa (aho yafatanyije na Bulldogg & Ish Kevin), Nzabikora, Uzambwire, ndetse na Dawa yafatanyije na Juno Kizigenza mu mwaka wa 2026.
