

JUNO KIZIGENZA
Biography
Umuhanzi Kwizera Bosco uzwi mu muziki nka Juno Kizigenza amaze kwigarurira abakunzi b'umuziki nyarwanda ,Kwizera Bosco wavukiye mu karere ka kicukiro tariki 23 ugushyingo mu mwaka 2000 agakurana urukundo ruhebuje rw'umupira w'amaguru ubu ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane mu RWANDA .Juno Kizigenza yavutse mu bana barindwi akura akunda umupira w'amaguru cyane ari naho Papa we umubyara yamwitiriye akazina ka Kizigenza.Nyuma yo kugera mu mashuri yisumbuye umupira w'amaguru yawushyize hasi,yirundurira mu muziki.Kizigenza ari mu bahanzi bazamutse byihuse kandi agakundwa n'abatari bacye cyane cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nka Mpa formula,Solid,Nazubaye,Night mare n'izindi nyinshi. Juno Kizigenza mugihe gito amaze mu muziki amaze kugira indirimbo zirenga 17.esheshatu murizo ziri kuri EP yitwa''6kg'' zose zakunzwe ku buryo utabona izo utoranya.Kizigenza ni umwe mu bahanzi bafite umugisha w'uko indirimbo yagiyemo yamamara cyane urugero '',kuntsutsu'' ya Papa Cyangwe,na Ostam ya Bishanya Big Bang, na Away ya Ariel Ways.juno Kizigenza kandi yanagiye atwara ibihembo bitandukanye, Urugero rwiza ni bya The choice award 2020 aho yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka kizwi nka The choice new artist of the year.Si aho gusa no mu bihembo bya Isango na muzika Award naho yatsindiye igihembo cy'umuhanzi mushya wahize abandi mu mwaka wose.Ibyo bihembo byose yabitwaye mu gihe cy'umwaka umwe yari amaze mu muziki.
