Artist
N
NIYO BOSCO
Rwanda Gospel
0Followers
·4Views
·429.0Hits
Biography
- NIYOKWIZERWA BOSCO Ariwe Niyo Bosco yavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2000, nyuma yimukira mu Mujyi wa Kigali. Yagize ubumuga bwo kutabona akiri muto bitewe n'indwara ya malariya yamufashe. Yize amashuri yisumbuye y’icyiciro rusange (O-Level) ayasoza mu mwaka wa 2019. Ubumenyi n'ubuhanga bwe mu gucuranga gitari yabikuye mu kigo cya HVP Gatagara aho yatorejwe umuziki. Ku wa 17 Nzeri 2025, Mu buzima bwe kandi yahuye n'ibizazane birimo kubura umubyeyi we (se) witabye Imana muri Mata 2025. Bosco kandi yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Mukamisha Irene. Basezeranye imbere y’Imana n’imbere y’amategeko ku wa 16 Mutarama 2026 mu birori byishimiwe na benshi.
Urugendo rwe mu muziki
- Gutangira no kumenyekana. Niyo Bosco yatangiye kumenyekana cyane mu ntangiriro z'umwaka wa 2020 ubwo yafashwaga n'umunyamakuru Murindahabi Irene (MIE Empire). Indirimbo ye ya mbere yitwa "Ubigenza Ute?" yakunzwe mu buryo budasanzwe, imwinjiza mu ruhando rw'abahanzi bakomeye mu Rwanda.
- Kwandikira abandi bahanzi. Usibye indirimbo ze bwite, Niyo Bosco ni umwanditsi ukomeye wandikiye abandi bahanzi indirimbo zakunzwe cyane, zirimo iz'itsinda rya Vestine & Dorcas (nk'indirimbo "Ibuye" na "Nahawe Ijambo").
- Imikorere n'ama-label. Nyuma yo gutandukana na Murindahabi Irene mu mpera za 2022, Niyo Bosco yakomeje umuziki we ku giti cye ndetse aza no gusinyana amasezerano y'imikoranire na KIKAC Music kugira ngo akomeze kwagura ibikorwa bye.
- Icyo ashyira imbere. Akunze kugaragaza ko adashaka ko abantu bamukunda cyangwa bamufasha kubera impuhwe z'ubumuga afite, ahubwo yifuza ko bamukundira impano n'ubuhanga agaragaza mu bihangano bye.
Bimwe mu bihangano bye byakunzwe
Indirimbo za Niyo Bosco zibanda ku butumwa bw’ubuzima busanzwe, urukundo, guhumuriza abantu, no kuramya Imana:
- Indirimbo z’intangiriro (2020). "Ubigenza Ute?", "Uzabe Intwari", "Ibanga", "Ubumuntu", na "Imbabazi".
- Indirimbo zamenyekanye cyane (2021–2022). "Seka", "Izindi Mbaraga" (yakoranye na Aline Gahongayire), "Piyapuresha", "Ishyano", "Urwandiko", na "Babylon".
- Izindi ndirimbo. "Urungi", "Jolie Femme", na "Daddy God".
